National Framework for Participatory Village Planning
Inzira y’Iterambere
Inzira y’Iterambere igaragaza uburyo abatuye umudugudu basesengura ibibazo byugarije umudugudu wabo, bakagena imishinga yihutirwa bategura kandi bakanashyira mu bikorwa imishinga y’iterambere yihutirwa ku rwego rw’Umudugudu wabo. Ni gahunda Ishyiraho uburyo bunoze bufasha umudugudu kugira uruhare mu igenamigambi; bahuza imishinga yo mu mudugudu n’Ingamba z’Iterambere ry’Akarere (DDS) na gahunda y’Igihugu ya 2 yo kwihutisha iterambere (NST2).
Binyuze mu ruhare rw’Abatuye umudugudu, ruteguwe neza, inzira y’iterambere ishimangira igenamigambi rituruka ku baturage, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, ibyo bigatuma imishinga itegurwa mu mudugudu abawutuye barushaho kuyibonamo. Ibi bituma ibikorwa by’iterambere bitegurwa ku rwego rw’Umudugudu bihuzwa kandi bikagira uruhare rutaziguye mu kugera ku ntego z’iterambere ry’Igihugu, binyuze mu Igenamigambi n’Itegurwa ry’Ingengo y’Imari (PBCC).
Inyandiko z’ingenzi
Ibikoresho n’inyandiko za gahunda y’Igihugu y’igenamigambi rishingiye ku ruhare rw’abatuye umudugudu (Inzira y’iterambere), ibikorwa ku rwego rw’umudugudu, Inshingano za Leta, iz’imidugudu n’iz’abaturage
Inyandiko ngenamikorere y’inzira y’iterambere
Inyandiko ngengamikorere y’inzira y’iterambere yemejwe igaragaza amakuru y’ibanze ku nzira y’iterambere, intego n’ibikorwa byayo.Igitabo cy’Umufashamyumvire - Guhitamo ibyihutirwa no kubihuza n’ingengo y’imari
Igitabo cy’umufashamyumvire kigaragaza ibikorwa byose bizakorerwa ku rwego rw’umudugudu mu gutegura gahunda y’iterambere ry’umudugudu igomba gushyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu rwego rw’igenamigambi ngarukamwaka.Amabwiriza ngenamikorere n’ incamake y’amabwiriza ngenderwaho (Kinyarwanda) (gushyiraho umurongo wo kuyigeraho)
Incamake y’intego z’ inzira y’iterambere, Ibyiciro, isuzumamikorere no kubazwa inshingano, ndetse n’inshingano n’uruhare bya buri rwego
Igice 1: Ibikoresho
Ibikoresho by’ubufashamyumvire bifasha gusobanura neza uburyo bwo kuyobora ibiganiro mu buryo bwagenwe, bikoresha uburyo bworoshye kandi bushishikariza abantu bose kugira uruhare mu nama, gutanga ibitekerezo mu guhitamo ibyihutirwa kurusha ibindi, no kugera ku mwanzuro uhuriweho nk’itsinda .. Mu nama z’imidugudu, ibi bikoresho bifasha guteza imbere ubwumvikane n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, no kugira uruhare rugaragara rwa buri wese.
Uburyo bwo gutegura no gukurikirana Ibikorwa
Ni uburyo bworoshye bufasha abatuye Umudugudu, bukabafasha gutegura ibikorwa bateganya gukora, kugena ababishinzwe, gushyiraho igihe bizakorerwa, gukurikirana aho bigeze bishyirwa mu bikorwa hagamijwe kugera ku ntego bihaye nk’abatuye umuduguduUburyo bwo gutora hakoreshejwe amakarito n’amabuye
Ubu ni uburyo bufasha abatuye umudugudu gutora mu buryo bwihariye kandi bworoshye buri wese yisanzuye, bukafasha kugereranya amahitamo, gutoranya no kwemeranya ku byihutirwa kurusha ibindi, kumvikana no gufata ibyemezo mu mucyo, hifashishijwe uburyo bworoshye bwo guhitamo no kugaragaza amahitamo
Igice 2: Intangiriro
Incamake y’inzira y’iterambere (Gahunda y’Igihugu y’igenamigambi rishingiye ku ruhare bw’abatuye umudugudu), uruhare rw’abafashamyumvire, na gahunda y’ibikorwaby’igenamigambi. Iki gice gisobanura intego z’iyi gahunda, ibyiciro n’inshingano z’abafashamyumvire mu gushyigikira igenamigambi ridaheza, rigamije iterambere rigizwemo uruhare n’abatuye umudugudu.
Inshamake ku bufashamyumvire
Hasobanurwa uruhare n’inshingano by’umufashamyumvire mu bukangurambaga, kuyobora inama z’imidugudu , gufasha mu igenamigambi no kwimakaza uruhare rw’abagize umudugudu mu buryo budaheza.
Igice3: Guhitamo ibyihutirwa kurusha ibindi
Icyiciro cya mbere cy’inzira y’iterambere, nibwo imidugudu isesengura uko ihagaze, ikagaragaza ibyo bakeneye mu iterambere ryabo, bagahitamo ibyihutirwa kurusha ibindi, bagakora ishusho y’icyerekezo cy’ejo hazaza, nyuma bagahuza ibyihutirwa by’umudugudu n’intego z’iterambere ry’Igihugu.
Inshamake ku cyiciro cyo guhitamo ibyihutirwa kurusha ibindi
Hasobanurwa ibyihutirwa kurusha ibindi, ari na cyo cyiciro cya mbere cy’inzira y’iterambera. Iyi nyandiko kandi isobanura uko abatuye imidugudu basesengura uko imibereho yabo ihagaze , bakagaragaza ibibazo n’ibyifuzo by’ingenzi , bagahitamo ibyihutira kurusha ibindi, bagakora ishusho y’icyerekezo n’uko bahuza ibyifuzo byabo na gahunda y’Igihugu ya 2 yo kwihutisha iterambere (NST2) n’ingamba z’iterambere ry’Akarere(DDS).Gusobanura igenamigambi ry’umudugudu
Abatuye imidugudu basobanukirwa intego, amahame, ibyiciro n’umusaruri byitezwe mu nzira y’iterambere, n’uko rifasha mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050, gahunda y’Igihugu ya 2 yo kwihutisha iterambere (NST2) n’ ingamba z’ iterambere ry’Akarere(DDS).Ibyo umudugudu wiyemeje n’amategeko ngengamyitwarire
Imidugudu isobanukirwa ubwoko bw’ibyo umudugudu wiyemeje byitezwe muri iyi gahunda yose. Abatuye umudugudu bahabwa kandi umurongo ngenderwaho ubafasha gushyiraho cyangwa kuvugurura amategeko agenga umudugudu wabo, hagamijwe gushimangira uruhare rw’abaturage, ubwitabire, kwigira no kubazwa inshingano.Uburinganire, Ubwuzuzanye no kudaheza
Hasobanurwa uko abafashamyumvire n’abagize imidugudu bakwiye kwimakaza kugira uruhare rungana mu bikorwa, hasesengurwa inzitizi zatuma bamwe batitabira, bagaharanira uburinganire n’ubwuzuzanye, , uburinganire n’ubwuzuzanye, kandi bakarinda ko nta muturage uhezwa. Ibi bikubiyemo kwita by’umwihariko ku bagore, urubyiruko, abantu bafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’abandi bafite intege nke cyangwa bafite ibyago byo guhezwa, kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu igenamigambi no mu ifatwa ry’ibyemezo bibarebaGutora komite y’iterambere ry’umudugudu (VDC)
Abagize umudugudu bayoborwa mu gikorwa cyo gutora komite y’iterambere ry’umudugudu, hakagaragazwa uruhare n’inshingano bya buri wese, ibyo buri mukandida asabwa kuba yujuje, akamaro ka komite, ubunyangamugayo no kudahezwa mu buyobozi.Gukora isesengura ry’uko umudugudu uhagaze
Abagize umudugudu basuzuma uko umudugudu wabo uhagaze bifashishije ibikoresho bitatu: Ikarita y’umutungo w’umudugudu, Ingengabihe y’ibihembwe by’umwaka, n’ imbonerahamwe igaragaza Imbaraga, Intege nke, Amahirwe n’Inzitizi (SWOT) kugira ngo bagaragaze imbaraga, imbogamizi n’amahirwe mu iterambere ry’umudugudu wabo.Kugaragaza ibikenewe
Abagize umudugudu bagaragaza umuzi w’ibibazo cyangwa icyuho byagaragajwe mu isesengura ry’uko umudugudu uhagaze bagasobanura neza ibikenewe bahuriyeho mu mudugudu wabo.Guhindura ibikenewe mo ibyihutirwa kurusha ibindi n’intego
Abagize umudugudu bahindura ibikenewe byagaragajwe bakabishyira mu byihutirwa byihutirwa kurusha ibindi mu iterambere ryabo n’intego zagutse zizagenga imishinga y’umudugudu mu gihe cyizaza.Gushushanya icyerekezo cy’umudugudu
Abagize umudugudu bafatanya gutekereza no gushyiraho icyerekezo bahurizaho cy’umudugudu wabo mu gihe kiri imbere, bakagaragaza icyo bifuza kugeraho binyuze mu mu ishusho y’icyerekezo cy’umudugudu wabo bibafasha kugira umurongo bahurizaho no gufatira hamwe ingamba zo kukigerahoGuhuza ibyifuzo by’abaturage n’inkingi za gahunda y’Igihugu ya 2 yo kwihutisha iterambere (NST2)
Ibyifuzo by’umudugudu bihuzwa n’inkingi 3 za gahunda y’Igihugu ya 2 yo kwihutisha iterambere, ari zo Impinduka mu bukungu, Impinduka mu mibereho n’impinduka mu miyoborere kugira ngo bihuzwe n’intego z’iterambere z’IgihuguGushyira mu byiciro ibyifuzo by’umudugudu
Abagize umudugudu bashyira ibyihutirwa by’Umudugudu mu byiciro, batandukanya ibikeneye ubufasha bwa Leta n’ibishobora gukemurwa hakoreshejwe ubushobozi bwabo, ari na byo haheraho bakora gahunda y’iterambere ry’umudugudu na gahunda y’ibikorwa ngarukamwaka by’umudugudu.
Igice 4: Guhuza ibyifuzo by’abaturage n’ingengo y’imali ya Leta.
Iki ni icyiciro cya kabiri cy’inzira y’iterambere, aho ibyifuzo by’umudugudu bishyirwa muri gahunda y’iterambere ry’umudugudu y’imyaka itatu (VDP). Iyi gahunda isuzuzumwa kandi igahuzwa n’inzego z’ibanze , bigashyirwa mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’Igihugu kugira ngo bizashyingirweho mu gutegura igenamigambi ry’Igihugu no kugena ingengo y’imari izakoreshwa.
Incamake y’icyiciro cyo guhuza ibyifuzo by’abaturage n’ingengo y’imari ya Leta
Igaragaza icyiciro cya kabiri cy’inzira y’iterambere, kirebaba n’uburyo ibyifuzo by’abatuye umudugudu byinjizwa muri gahunda z’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta (PBCC).Gutegura gahunda y’iterambere ry’umudugudu (VDP)
Abafashamyumvire bakorana na komite y’iterambere ry’umudugudu mu gutegura gahunda y’iterambere ry’umudugudu y’imyaka itatu(VDP), igaragaza ibyihutirwa by’ingenzi abaturage bagaragaje kandi bemeranyijweho, kugira ngo bishyikirizwe inzego za Leta n’ibyo abatuye umudugudu bazashyira mu mu bikorwa ubwawo.Kungurana ibitekerezo ku byifuzo by’umudugudu ku rwego rw’Umurenge
Ni igikorwa cyo kungurana ibitekerezo no kugisha inama gihuza Abafashamyumvire b’Abaturage (Inyenyeri), Perezida wa Komite y’Iterambere muri buri Mudugudu n’abayobozi mu Murenge, hagamijwe kunoza gahunda y’iterambere ry’umudugudu mbere y’uko yemezwa n’Inama Njyanama y’Umudugudu ndetse no kuyohereza ku nzego za Leta zibishinzwe kugira ngo ihuzwe na gahunda y’ingengo y’imari ya Lata.
Kunoza no kohereza gahunda y’iterambere ry’umudugudu
Abafashamyumvire bafasha abagize umudugudu gukosora ibyo basabwe n’Umurenge, kwemeza gahunda y’iterambere y’umudugudu no kuyohereza ku rwego rw’Akagari
Kugena umutungo n’ubufasha buzakoreshwa mu iterambere ry’umudugudu
Abagize umudugudu bahuriza hamwe amafaranga, ibikoresho n’ubundi bufasha kugira ngo babone umutungo n’ubushobozi bizifashishwa mu gushyira mu bikorwa ibyihutirwa by’iterambere abatuye umudugudu bihitiyemo.Kubika amakuru no gutanga raporo
Abagize umudugudu basobanurirwa akamaro ko kubika neza kandi mu buryo bwuzuye amakuru n’inyandiko z’imari, gukorera mu mucyo, no gutanga raporo ku micungire y’amafaranga agenewe iterambere ry’Umudugudu wabo.Inshamake kuri Gahunda ya Ejo Heza
Igaragaza gahunda y’Igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire, ikanasobanura uruhare rwayo mu gushyigikira ukwigira kw’ingo no kuzongerera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo no kwiteganyiriza ahazaza, ndetse no guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’UmuduguduGutanga amakuru ku byifuzo by’abaturage byatanzwe ngo bihuzwe n’ingengo y’imari
Abakozi bashinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza n’Ubukungu (SEDOs) bageza ku baturage ibyemezo bya Leta ku byihutirwa umudugudu watanze ngo bihuzwe ‘ingengo y’imari, bagafasha abaturage gusobanukirwa ibitegerejwe n’ibishoboka, ndetse bakabashishikariza gukomeza kugira uruhare mu igenamigambi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa batoranyijwe.
The National Framework for Participatory Village Planning (NFPVP) guides how citizens identify, prioritize, plan, and implement development priorities at the village level. It creates a harmonized, participatory system linking community priorities to District Development Strategies (DDS) and national goals under the National Strategy for Transformation (NST). Through structured citizen participation, NFPVP strengthens bottom-up planning, accountability, and ownership, ensuring that local initiatives contribute directly to national development through the Planning and Budgeting Call Circular (PBCC).
Key Documents/Inyandiko z’ingenzi
Materials about the National Framework for Participatory Village Planning, activities at the village-level, and the responsibilities of government, villages, and citizens.
Ibikoresho n’inyandiko za gahunda y’igihugu y’igenamigambi rishingiye ku ruhare rw’abatuye umudugudu (Inzira y’iterambere), ibikorwa ku rwego rw’umudugudu, Inshingano za Leta , imidugudu n’abaturage
NFPVP Policy Document(English) / Inyandiko ngenamikorere y’ inzira y’iterambere
Approved policy document outlining the NFPVP background, goals, and activities.Inyandiko ngengamikorere y’inzira y’iterambere yemejwe igaragaza amakuru y’ibanze ku nzira y’iterambere, intego n’ibikorwa.
Igitabo cy’Umufashamyumvire, Icyiciro 1 & 2 (Kinyarwanda)
Igitabo cy’umufashamyumvire kigaragaza ibikorwa byose bizakorerwa ku rwego rw’umudugudu mu gutegura gahunda y’iterambere ry’umudugudu izashyikirizwa inzego z’ibanze za Leta nkakimwe mu bigize igenamigambi ngarukamwaka.
NFPVP Facilitation Guide: Priority Setting and PBCC Integration (English)
Facilitation guide outlines all village-level activities for developing Village Development Plans to submit to local government as part of annual planning.
Policy and User Guide Summary (English) (to be linked)
Summary of the NFPVP’s goals, phases, accountability measures, and roles and responsibilitiesAmabwiriza ngenamikorere n’ inshamake y’amabwiriza ngenderwaho (Kinyarwanda) (to be linked)
Incamake y’intego z’ inzira y’iterambere, Ibyiciro, isuzumamikorere no kubazwa inshingano
Tools / Ibikoresho
Practical facilitation tools that use straightforward, participatory techniques to assist communities in organising meetings, setting priorities for ideas, and reaching consensus as a group. During village meetings, these tools promote unanimity, openness, and encourage active participation.
Ibikoresho by’ubufashamyumvire bifasha gusobanura neza uko ibintu bikorwa mu buryo bwagenwe; tekinike zifasha abaturage kugira uruhare mu nama, gutanga ibitekerezo mu guhitamo ibyihutirwa kurusha ibindi, no guhuriza hamwe ibitekerezo nk’itsinda rigari. Mu nama y’umudugudu, ibyo bikoresho bifasha kwirekura mu gutanga ibitekerezo no kwemeranya ku bitekerezo byatanzwe ndetse no gushishikariza abagize umudugudu kugira uruhare mu nama.
Washline Planning Tool (to be uploaded) / Ikamba
Introduces the Washline Planning Tool, a simple participatory tool used by communities to organize actions, assign responsibilities, and plan timelines to achieve community goals.
Bowls and Stones Voting Technique (to be uploaded) /Tekinike yo gutora y’ikarito n’amabuye
Explains an open community voting technique that helps participants compare options, rank priorities, build consensus, and make transparent decisions through a simple selection process.
Introduction / Incamake
An overview of the National Framework for Participatory Village Planning (NFPVP), the role of facilitators, and the overall planning process. This section introduces the framework's objectives, phases, and the responsibilities of facilitators in supporting inclusive, community-led development.
Overview of Facilitation (to be uploaded) / Inshamake ku bufashamyumvire
Describes the role and responsibilities of facilitators in mobilizing communities, leading village meetings, supporting planning, and promoting inclusive participation.
Priority Setting / Guhitamo ibyihutirwa kurusha ibindi
The first phase of the NFPVP, where communities analyse their current situation, identify development needs, establish priorities, create a shared vision for the future, and align village priorities with national development goals.
Overview of the Priority Setting Phase (to be uploaded) /Inshamake ku cyiciro cyo guhitamo ibyihutirwa kurusha ibindi
Introduces Priority Setting, the first phase of the NFPVP, explaining how communities analyze their current situation, identify needs, define their priorities, develop a shared vision, and align priorities with Rwanda’s National Strategy for Transformation II (NST2) and District Development Strategies (DDS).
Introducing Participatory Village Planning (to be uploaded)/Gusobanura igenamigambi ry’umudugudu
Communities understand the purpose, principles, phases, and expected outputs of the NFPVP and its connection to Rwanda’s Vision 2050, NST2, and District Development Strategies.Village Commitments and Bylaws (to be uploaded) / Ibyo umudugudu wiyemeje n’amategeko
Communities understand the types of commitments expected of them throughout the process and are provided with guidelines for how they should establish or update bylaws to strengthen ownership, participation, and accountability.Gender, Equity and Inclusion (to be uploaded) /Imirimo ishingiye ku gitsina, Ubwuzuzanye no kudaheza
Explains how facilitators and communities should promote equal participation by challenging barriers to participation, advancing equity, and ensuring that all community members, including marginalized groups such as women, youth, persons with disabilities, older persons, and other vulnerable groups, are actively involved in the planning and decision-making processes.Selecting the Village Development Committee (VDC) (to be uploaded) /Gutora komite y’iterambere ry’umudugudu (VDC)
Communities are guided through the selection of the VDC, outlining member roles, responsibilities, eligibility criteria, and the importance of their representation, integrity, and inclusive leadership. Committee members are then elected through a secret ballot to ensure a fair, transparent, and democratic selection process.Conducting the Situation Analysis (to be uploaded) / Kuyobora igikorwa cyo husesengura uko umudugudu uhagaze
Communities assess their current situation using 3 key tools: the Resource Map, Seasonal Calendar, and SWOT Analysis to identify strengths, challenges, and development opportunities.Identifying Needs (to be uploaded) / Kugaragaza ibikenewe
Communities identify root causes of gaps identified from their situation analysis and define genuine communal needs.Translating Needs into Priorities and Goals (to be uploaded) / Guhindura ibikenewe mo ibyihutirwa kurusha ibindi n’intego
Communities transform their identified needs into practical development priorities and broader goals that guide future village projects.Developing a Village Vision (to be uploaded) / Gushushanya icyerekezo cy’umudugudu
Communities create shared visions for their future and develop Vision Statements and Vision Boards to inspire collective action.Aligning Priorities with NST2 Pillars (to be uploaded) /Guhuza ibyifuzo by’abaturage n’ inkingi za gahunda y’igihugu ya 2 yo kwihutisha iterambere(NST2)
Community priorities are linked to the three pillars of the National Strategy for Transformation 2 - Economic Transformation, Social Transformation, and Transformational Governance - to ensure alignment with national development objectives.Categorizing Village Priorities (to be uploaded) /Gushyira mu byiciro ibyifuzo by’umudugudu
Communities distinguish between priorities requiring government support and those that can be implemented using their resources, forming the basis of the Village Development Plan (VDP) and Annual Action Plan (AAP).
Integration with PBCC / Guhuza ibyifuzo by’abaturage n’ingengo y’imali ya Leta.
This is the second phase of the NFPVP, where village priorities are translated into a three-year Village Development Plan (VDP), reviewed with local government, and integrated into Rwanda's Planning and Budgeting Call Circular (PBCC) process to inform planning, budgeting, and implementation.
Overview of the Integration with PBCC Phase (to be uploaded) / Inshamake y’icyiciro cyo guhuza ibyifuzo by’abaturage n’ingengo y’imali ya Leta
Introduces the second phase of the NFPVP, explaining how village priorities are integrated into Rwanda's Planning and Budgeting Call Circular (PBCC) process and government planning cycles.Preparing the Village Development Plan (VDP) (to be uploaded) / Gutegura gahunda y’iterambere ry’umudugudu (VDP)
Facilitators work with their VDCs to prepare a three-year Village Development Plan (VDP), capturing the priorities identified and agreed upon by the community for both government consideration and community-led implementation.Sector Consultation on Village Priorities (to be uploaded) / Umurenge mu kungurana ibitekerezo ku byifuzo by’umudugudu
A consultation process between Communities Based facilitators, President of VDC of each village and sector officials to review, and refine Village Development Plans before their official validation by the village council and official submission for government consideration.Finalizing and Submitting the Village Development Plan (to be uploaded) / Kunoza no kohereza gahunda y’iterambere ry’umudugudu
Facilitators support their communities in incorporating feedback from the sector consultation, validating the final VDP, and submitting it to their respective cell offices.Establishing the Village Development Envelope (to be uploaded) /Kugena umutungo n’ubufasha buzakoreshwa mu iterambere ry’umudugudu
Communities establish a Village Development Envelope by mobilizing financial and in-kind contributions to support their locally implemented priorities.Recordkeeping and Reporting (to be uploaded) / Kubika amakuru no gutanga raporo
Communities understand the importance of maintaining accurate financial records, ensuring transparency, and reporting on the management of the Village Development Envelope.Introduction to Ejo Heza (to be uploaded) / Inshamake kuri Ejo Heza
Emphasizes Rwanda's national long-term savings scheme and explains its role in strengthening household resilience and supporting community development.
Receiving Government Feedback (to be uploaded) / Guhanahana amakuru aturutse kuri Leta
The Social Economic Development Officers (SEDOs) communicate government decisions on village priorities, manage community expectations, and encourage continued participation throughout the planning and implementation process.